Minisitiri Habyarimana yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu ntara y’amajyaruguru

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo, umwaka wa 2021, nibwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda  Béata U. Habyarimana yageze mu ntara y’amajyaruguru, mu ruzinduko rw’akazi  rwagombaga gutuma asuura ibikorwa by’inganda biherereye mu turere twa Musanze, Burera ndetse na Nyabihu, ndetse no kuganira na bamwe mu bagize amakoperative y’abahinzi ndetse n’aborozi bakorana bya hafi n’izi Nganda, mu buryo bwo kuzigezaho umusaruro cyangwa se umukamo w’inka zabo.

Uruganda yahereyeho, ni  urutunganya amata ndetse n’ibiyakomokaho rwa Burera Dairy, rukaba rwubatse mu karere ka Burera. Mu biganiro yagiranye n’abahagarariye uru ruganda, bamumenyesheje ko ubu basigaye bakira amata menshi ugereranyije n’uko byahoze kera, ibi bikaba biterwa n’uko mbere umworozi yagurirwaga amata ahawe amafaranga 180 y’U Rwanda kuri litiro imwe, ariko ubu igiciro umworozi agurirwaho cyarazamutse kuko ubu asigaye yishyurwa amafaranga  y’u Rwanda 200 aho kuba 180 frw, ibi bikaba byaratumye aborozi bagemura amata kuri uru ruganda bashishikarira gukomeza kugemura amata kuri uru ruganda, rwubatswe na Leta muri gahunda ya “ Uruganda iwacu”, nyuma rukaza guhabwa abikorera ku giti cyabo.

Kimwe mu bibazo abahagarariye ikusanyirizo ry'amata rya CEPTL rikorera hafi ya Burera Dairy bakunze kugaragaza, ni uko bari bakeneye ahakorera ikusanyirizo ryabo ry’amata rigezweho, Minisitiri Béata yabamenyesheje ko aho bazubakirwa ikusanyirizo ry'amata rigezweho hamaze kuboneka, ndetse ko n’ingengo y’Imari y’iki gikorwa ihari, abasaba gukomeza kunoza umurimo wabo wa buri munsi.

Béata U. Habyarimana yavuye mu karere ka Burera  yerekeza I Musanze ahari uruganda ruzwi nka “Hollanda Fair Foods” rukaba rutunganya umusaruro w’ibirayi rukawukoramo amafiriti. Abahagararariye uru ruganda babwiye Minisitiri ko aya mafiriti azwi nka “ Winnaz” kugeza ubu abarizwa mu maguriro asaga Magana ane ya hano mu Rwanda, ndetse aba bakaba bashaka kwagura isoko, kuko batangiye no kugeza aya mafiriti no mu bihugu duturanye!

Mu butumwa Minisitiri yagejeje ku bari aho, yabasabye gukomereza aho bageze ngo bakomeze no guteza imbere amakoperative y’abahinzi b’ibirayi. Yagize ati:

"Gutinyuka ikintu nk'iki abandi batigeze bakora mu Rwanda, ni uguca inzira mu ishyamba.Ubu butwari mubukomeze, mukorane n'Amakoperative y'Abahinzi b'Ibirayi, mwagure uruganda, mwongere imashini, bityo tubone umusaruro haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza”

Tukiri kuri iki gihingwa cy’ibirayi kandi Minisitiri yanasuye uruganda ruzwi nka “ Nyabihu Potato Company”, aba nabo bakora ubwoko bw’amafiriti buzwi nka “Crisps” ariko mu rwego rwo kwagura imikorere babwiye Minisitiri ko bagiye kwagura ibikorwa bagakora n’ubundi bwoko bw’amafiriti bumenyerewe na benshi ndetse bunakoreshwa no mu ngo zitandukanye buzwi nka “french fries”.

Mu zindi nganda zitunganya amata ndetse n’ibiyakomokaho, yanasuye uruganda rutunganya amata rwa Mukamira, ndetse anaganira n’abagize amakoperativey’aborozi  ahagemura amata, bamugezaho imbogamizi bahura nazo nawe ibibazo byabyo abiha umurongo w’uko bigomba gukemuka, ariko cyane cyane anagaruka ko uruganda rugomba kugirira akamaro abaturage bihereye ku bagize amakoperative y’aborozi bahagemura amata.

Uru ruzinduko rw’akazi  Minisitiri yarusozereje ku ruganda rwa “ Ingabo Dairy” narwo rutunganya amata n’ibiyakomokaho”. Minisitiri yasabye abahagarariye uru ruganda kwagura imikorere bongera imashini, bagahaza isoko ryo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Biteganyijwe ko ingendo nk’izi  Minisitiri Béata U.Habyarimana azazikomereza no mu zindi ntara zigize igihugu mu rwego rwo gusura inganda, no gushyira ingufu mu mikoranire yazo n’amakoperative.

Topics

No categories available.

Industrial Output Records Strong Growth in November 2025

Formal sector industrial output increased by 10.3% in November 2025 compared to November 2024, while the annual average growth rate stood at 6.3%.…

Read more →

Rwanda and Jordan Sign Memoranda of Understanding to Enhance Cooperation

The Rwanda–Jordan Joint Trade Committee Meeting, held from 8–9 October 2025, concluded with the signing of several Memoranda of Understanding aimed at…

Read more →

The world’s premier annual event on International Standards unites for global impact this week in Rwanda

Kigali, Rwanda, 6 October 2025 – Thousands will be gathering this week in-person and online for the International Organization for Standardization’s…

Read more →

Industry Maintains Strong Contribution to Rwanda’s Q2 2025 Economy

The industry sector continued to play a central role in Rwanda’s economy in the second quarter of 2025, contributing 21% of GDP and recording a 7%…

Read more →

MINICOM rolls out nationwide PSDYE strategy dissemination campaign

The Ministry of Trade and Industry, together with the Ministry of Public Service and Labour, Ministry of Finance and Economic Planning, Rwanda…

Read more →

RWF10 BILLION BOOST FOR FOUR KEY INDUSTRIAL PARKS

The Government of Rwanda will invest Rwf10 billion in four priority industrial parks during the 2025–2026 fiscal year to clear the land and the…

Read more →

Industrial Output Rises by 3.7% in May

Rwanda’s formal industrial sector recorded a 3.7% increase in output in May 2025 compared to the same month in 2024, according to the latest data from…

Read more →

Liberation no longer historical milestone, but lived reality – Minister Sebahizi

Liberation is no longer just a chapter in Rwanda’s history, it is a lived reality reflected in the country’s resilience, discipline, and steady…

Read more →

Rubavu Bonded Warehouse to Open in Early August 2025

The Rubavu Bonded Warehouse, currently under construction by DP World, is scheduled to open in early August 2025. The facility is strategically…

Read more →
-->