Amahirwe yo guhabwa igishoro kuri ba Rwiyemezamirimo b’Urubyiruko n’Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ku bufatanye n’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe Iterambere (Enabel), igiye gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi binyuze mu marushwanwa y’imishinga yatangiye gushyirwa mu bikorwa cyangwa se ibitekerezo byavamo imishinga.

Aya mahirwe agenewe urubyiruko (abakobwa n’abahungu) n’abategarugori bafite ibitekerezo cyangwa imishinga bigamije guhanga udushya n’umurimo binyuze mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse n’inganda ntoya n’iziciriritse. Ibi bireba abakorera mu Turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Muri ibyo bihembo harimo gutanga igishoro ku mishinga y’abantu bikorera ku giti cyabo, amakoperative cyangwa ibigo by’ubucuruzi izahiga indi.

Ibihembo bigabanyije mu byiciro bikurikira:

  • Icyiciro cya mbere: Umuntu ku giti cye ufite umushinga usanzwe ushyirwa mu bikorwa cyangwa igitekerezo cy’umushinga kandi atarigeze ahabwa indi nkunga ya leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu myaka ibiri ishize. Agomba kuba afite igishoro kitarenze amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 300 (300,000RWF).
     
  • Icyiciro cya kabiri: Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative by’urubyiruko cyangwa abagore. Bagomba kuba batarahawe inkunga na leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu gihe cy'imyaka ibiri ishize, bakagira nibura umukozi umwe uhoraho, kandi bakagira umusaruro uva kuri RWF 5,000,000 kugeza kuri RWF 8,000,000 ku mwaka. Inzego z’ibanze zigomba kwemeza ko ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative bikorera aho hantu byibuze mu gihe cy'amezi atandatu ashize.
     
  • Icyiciro cya gatatu: Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative by’urubyiruko cyangwa abagore bimaze nibura imyaka ibiri bikora, bifite abakozi batatu bahoraho, kandi byinjiza umusaruro (igicuruzo) uri hagati ya 6,000,000 RWF kugeza kuri 10,000,000 RWF ku mwaka. Inzego z’ibanze zigomba kwemeza ko ikigo cy’ubucuruzi cyangwa koperative bikorera aho hantu byibuze mu gihe cy'amezi atandatu ashize.

Urashaka kwiyandikisha? Kanda ku cyiciro ubarizwamo muri ibi bikurikira:

Kwiyandikishwa biteganyijwe kuva tariki 01 kugeza kuya 30/09/2024.

Topics

No categories available.

RUSIZI PORT NEARS COMPLETION, SET TO BOOST TRADE, CONNECTIVITY AND ECONOMIC GROWTH

The construction of Rusizi Port has reached 97.5 percent completion, marking a significant milestone in Rwanda’s efforts to strengthen transport…

Read more →

RNEC AND GBP SIGN AGREEMENT TO FACILITATE BULK PETROLEUM IMPORTS

Today, 03 July 2026, the Rwanda National Energy Company (RNEC) and Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP) signed an agreement to facilitate the…

Read more →

Rwanda and Kenya Strengthen Strategic Partnership to Enhance Petroleum Supply Security

The Government of the Republic of Rwanda and the Government of the Republic of Kenya today, 29 June 2026, signed a Memorandum of Understanding (MoU)…

Read more →

Industrial Output Records Strong Growth in November 2025

Formal sector industrial output increased by 10.3% in November 2025 compared to November 2024, while the annual average growth rate stood at 6.3%.…

Read more →

Rwanda and Jordan Sign Memoranda of Understanding to Enhance Cooperation

The Rwanda–Jordan Joint Trade Committee Meeting, held from 8–9 October 2025, concluded with the signing of several Memoranda of Understanding aimed at…

Read more →

The world’s premier annual event on International Standards unites for global impact this week in Rwanda

Kigali, Rwanda, 6 October 2025 – Thousands will be gathering this week in-person and online for the International Organization for Standardization’s…

Read more →

Industry Maintains Strong Contribution to Rwanda’s Q2 2025 Economy

The industry sector continued to play a central role in Rwanda’s economy in the second quarter of 2025, contributing 21% of GDP and recording a 7%…

Read more →

MINICOM rolls out nationwide PSDYE strategy dissemination campaign

The Ministry of Trade and Industry, together with the Ministry of Public Service and Labour, Ministry of Finance and Economic Planning, Rwanda…

Read more →

RWF10 BILLION BOOST FOR FOUR KEY INDUSTRIAL PARKS

The Government of Rwanda will invest Rwf10 billion in four priority industrial parks during the 2025–2026 fiscal year to clear the land and the…

Read more →
-->