REPUBULIKA Y’U RWANDA
MINISITERI Y’UBUCURUZI N’INGANDA
IBIRO BYA MINISITIRI
P.O. BOX 73 KIGALI
ICYEMEZO CYO GUHAGARIKA BY’AGATEGANYO KOPERATIVE ABADAHEMUKA IGAMIJE GUTEZA IMBERE UBUCURUZI BW`IBIRAYI KU MIRIMO YAYO
Nshingiye ku Itegeko no 15/2001 ryo ku wa 28 Mutarama 2001 rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 35/91 ryo ku wa 05 Kanama 1991 ryerekeye ubucuruzi bwo mu Rwanda, cyane cyane ingingo zaryo iya 3, iya 4, iya 8, iya 22(3), iya 23 (2) n`iya 29 ;
Nshingiye ku Itegeko nº 50/2007 ryo ku wa 18 Nzeri 2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amakoperative mu Rwanda, cyane cyane ingingo yaryo ya 3 yerekeye amahame amakoperative agenderaho, cyane cyane igika cyayo cya 7;
Nshingiye ku Iteka rya Perezida n0 02/01 ryo kuwa 31/03/2008 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by`amahoro asa n`imisoro yakwa n`Uturere ;
Nshingiye ku Iteka rya Minisitiri nº 02/15.00/07 ryo ku wa 30 Mutarama 2007 riha ubuzimagatozi Koperative ABADAHEMUKA;
Maze kubona ko Koperative ABADAHEMUKA yirengagije ibizi kandi ibishaka Politiki Igihugu kigenderaho ku byerekeye ubucuruzi ishingiye cyane cyane ku bwisanzure busesuye no ku ipiganwa;
Maze kubona ko Koperative ABADAHEMUKA yagiye ibuza andi makoperative cyangwa abandi bacuruzi uburenganzira bwo gucuruza ibirayi mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibitoki kandi byo itabyemerewe;
Maze kubona ko Koperative ABADAHEMUKA yirengagije nkana inama zose yagiye igirwa n`inzego za Leta zinyuranye zayisabaga guhindura imikorere yayo, ikaba itarigeze ihindura ibyo yasabwaga gukosora kandi izi neza ko bibangamiye ihame ry’ipiganwa (competition/concurrence) mu gutunganya umusaruro no kuwugeza ku baguzi;
Maze kubona ko Koperative ABADAHEMUKA yihaye uburenganzira bwo kwiharira isoko (monopole) ryo gucuruza ibirayi n’ibitoki hashyirwaho urutonde rw’abemerewe kugeza ibitoki mu Mujyi wa Kigali, iminsi n’ibiro ; ibyo bikaba binyuranye na Politiki y’ipiganwa (competition/concurrence), kandi bikaba bisumbanya ba Rwiyemezamirimo, bikica ibiciro ku masoko, ndetse bikaba bituma abahinzi babihomberamo ;
Bimaze kugaragara ko Koperative ABADAHEMUKA yirengagije nkana ugutaka kw’abanyarwanda bababajwe n’ingaruka mbi z’ibikorwa byayo bituma ibiciro by’ibiribwa by’ibanze cyane cyane ibirayi n’ibitoki bizamuka birenze urugero kandi nta mpamvu igaragara, ikaba ikirengagiza ugutaka kw’abandi bacuruzi ibangamira cyane mu mirimo yabo ikoresheje uburyo bunyuranye bugamije kubateza igihombo bakava mu mwuga bakoraga w’ubucuruzi bw’ibirayi n’indi myaka;
NEMEJE IBI BIKURIKIRA :
1. Koperative ABADAHEMUKA itegetswe guhagarika imirimo yayo ku bijyanye n’ubucuruzi bw’ibitoki n’indi myaka itari ibirayi kuko itabifitiye uburenganzira bwo kubicuruza .
2. Mu gihe hategerejwe raporo y’ iperereza risesuye ku mikorere yayo, Koperative ABADAHEMUKA ihagaritswe by’agateganyo ku mirimo yayo yo kugura no gucuruza ibirayi.
3. Parking y’ibirayi yo ku Giticyinyoni yacungwaga na Koperative ABADAHEMUKA na parking y’ibitoki yo ku Mulindi, imicungire yazo igiye mu maboko y`Umujyi wa Kigali.
4. Imikorere ya za « Zones » na « Sous Zones » z’ubucuruzi zashyizweho na Koperative ABADAHEMUKA irahagaritswe.
5. Abayobozi ba Koperative ABADAHEMUKA icuruza ibiribwa bo ku nzego zikurikira : Icyicaro gikuru, Zone na « Sous-Zone » bategetswe guhagarika no gufunga ibiro byabo ahubwo bagategura impapuro za ngombwa harimo izigaragaza imicungire y`umutungo kugira ngo bifashe imirimo y`iperereza.
6. Inzego zinyuranye za Leta zisabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.
7. Iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva umunsi cyashyiriweho umukono.
Bikorewe i Kigali, ku wa 17 Gicurasi 2008
NSANZABAGANWA Monique
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda