REPUBULIKA Y’U RWANDA
MINISITERI Y’UBUCURUZI N’INGANDA
IBIRO BYA MINISITIRI
P.O. BOX 73 KIGALI
AMABWIRIZA YA MINISITIRI W`UBUCURUZI N`INGANDA
Nº 01/2008 YO KUWA 17/05/2008
AJYANYE N`UBUCURUZI BW`IBIRIBWA
Minisitiri w`Ubucuruzi n`Inganda ;
Ahereye ku Itegeko no 15/2001 ryo ryo ku wa 28 Mutarama 2001 rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 35/91 ryo ku wa 05 Kanama 1991 ryerekeye ubucuruzi bwo mu Rwanda, cyane cyane ingingo zaryo iya 3, iya 4, iya 8, iya 22 (3), iya 23(2) `iya 29 ;
Ahereye kandi ku Itegeko no 50/2007 ryo kuwa 18/09/2007 rigena ishyirwaho, imiterere n`imikorere y`amakoperative mu Rwanda ;
Ahereye ku Iteka rya Perezida no 02/01 ryo kuwa 31/03/2008 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by`amahoro asa n`imisoro yakwa n`Uturere;
Ahereye ku myanzuro y`inama zinyuranye zasuzumye icyo kibazo;
Amaze kubona amakosa arimo gukorwa na bamwe mu bacuruzi b`ibiribwa cyane cyane abitwaza izina rya Koperative;
Amaze kubona uburiganya n`andi makosa abangamiye ipigana (competition/concurrence) mu bucuruzi kandi ari wo murongo wa Politiki Igihugu cyacu kigenderaho ;
Amaze kubona ko iyo mikorere ibangamiye abahinzi bari bafite umurego wo kongera umusaruro ku buryo budasubirwaho ariko bagacibwa intege bitewe no guhendwa ndetse no kubura ababagurira ibyo bejeje kubera gufunga amasoko ;
Amaze kubona ko ingeso yo gusoresha imyaka binyuranyije n`Iteka rya Perezida no 02/01 ryo kuwa 31/03/2008 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by`amahoro asa n`imisoro yakwa n`Uturere itacitse ahubwo ihindura isura;
Amaze kubona uburyo ibiciro bidahwema kuzamuka ku masoko nta mpamvu yumvikana ahubwo bitewe n`abishakira amaronko bitambika hagati y`umuhinzi n`umuguzi (intermediaries/middlemen) ndetse n`imisoro cyangwa amahoro atemewe;
Amaze kubona uburyo iryo zamuka ry`ibiciro rihungabanya ubukungu bw`Igihugu rikanazahaza umuguzi;
Amaze kubiganiraho n`inzego zose zirebwa n`iki kibazo;
ASHYIZEHO AMABWIRIZA AKURIKIRA :
1. Nta mahoro asa n`imisoro agomba kwakwa ku myaka kuko binyuranyije n`Iteka rya Perezida ryavuzwe haruguru ;
2. Amafaranga yose yahabwaga ba intermédiaires/middlemen nta mpamvu ndetse n`ayakwaga abanyamuryango b’amakoperative ashingiye ku biro baranguye cyangwa bacuruje asa nk`amahoro avanyweho ;
3. Parking yo ku Giticyinyoni y`ibirayi yacungwaga na koperative ABADAHEMUKA na parking yo ku Mulindi y`ibitoki yacungwaga n`Ishyirahamwe UMOJA, kuva ubu imicungire yazo yeguriwe Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gukemura ibibazo byo gukumirwa kugeza imyaka ku isoko no gusoreshwa bitemewe n`amategeko;
4. Imikorere ya za « Zone » na « Sous Zones » z`ubucuruzi zashyizweho na koperative ABADAHEMUKA kimwe n`izindi zisa nkazo irahagaritswe;
5. Guhera ubu imyaka yose (ibirayi, ibitoki n`ibindi) izajya iva aho yera ihite igezwa muri za dépôts cyangwa ku masoko yaba ayo mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi mu Ntara nta mbogamizi ;
6. Ibyemezo byose byari byaratanzwe n’amakoperative amwe n’amwe aha uburenganzira bwihariye abazana ibiribwa mu Mujyi wa Kigali bivanyweho ;
7. Ubu umuntu wese cyangwa amashyirahamwe n’amakoperative y`abahinzi bafite uburenganzira bwo gukorera mu gihugu nk`uko amategeko abiteganya, bemerewe kugeza imyaka ku masoko aho bashaka nta mbogamizi. Ibi ariko ntibivanaho gahunda zo guhunika zafashwe mu rwego rwa buri Ntara, Umujyi wa Kigali n`Uturere ;
8. Umuntu uwo ari we wese cyangwa amakoperative afite ubuzimagatozi bakora umurimo w`ubucuruzi bemerewe kugura n`uwo ari we wese nta nkomyi kandi bakubahiriza aya mabwiriza ;
9. Abacuruzi b`ibiribwa barasabwa gucuruza bimakaza umuco wo gupiganwa mu bucuruzi (competition/concurrence) ariko atari uguhangana cyangwa gushyira hamwe ngo bahende abahinzi n`abaguzi;
10. Abari mu bucuruzi bw`imyaka barasabwa gukoresha iminzani itariganya. Ikigo cy`Igihugu cy`Ubuziranenge kirasabwa kubahiriza iyi ngingo y`amabwiriza ;
11. Abahinzi barasabwa kurushaho kwibumbira mu makoperative akora neza kugira ngo barusheho kunoza ubuhinzi bwabo, kugira ingufu zibageza ku masoko no gushyiraho igiciro gikwiye;
12. Inzego z`ibanze zirasabwa gukorana n`inzego za Minisiteri y`Ubuhinzi n`Ubworozi kugira ngo zifashe abahinzi kubara neza igishoro cyabo bityo ntibahendwe n`abacuruzi. Zirasabwa kandi gufasha abo bahinzi kugira ubushobozi butuma bageza imyaka yabo ku masoko ;
13. Inzego zose n’abanyarwanda bose barasabwa kugira uruhare mu iyubahirizwa ry`aya mabwiriza no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe;
14. Uzarenga kuri aya mabwiriza azahanwa nk`uko amategeko abiteganya ;
15. Aya mabwiriza atangira gushyirwa mu bikorwa guhera umunsi ashyiriweho umukono.
Bikorewe i Kigali kuwa 17/05/2008
NSANZABAGANWA Monique
Minisitiri w`Ubucuruzi n`Inganda