banner
HOME WELCOME NOTE INDUSTRY TRADE INVESTMENT CONTACT US

 

0
 

Inzu z’Abanyabukorikori zubatswe na PPPMER zashyikirijwe Uturere

Kigali 04 Gashyantare 2013.Mu rwego rwo guteza imbere imyuga itandukanye y’Ubukorikori,Umushinga PPPMER ukorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) watewe inkunga n’ikigega mpuzamahanga gishyinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) wubaka amazu y’Ubukorikori mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Mu gihe umushinga PPPMER watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1996 witegura gusoza inshingano wari wihaye muri uyu mwaka w’2013,hatekerejwe uburyo inzu z’Abanyabukorikori wubatse wazishyikiriza ubuyobozi bw’Uturere ziherereyemo bugabafatanya n’abanyabukorikoli kuzicunga no kuzibyaza umusaruro.

Inzu z’abanyabukorikori zimaze gutangwa zikaba ari 14 ziherereye mu Turere twa Kayonza,Gatsibo,Nyagatare,Bugesera,Gicumbi,Huye,Nyamasheke,Karongi,Gakenke,Musanze,Burera na Rubavu.

Inzu y’Abanyabukorikori ya Rubavu

MUNYAMAHORO Emmanuel wahagarariye MINICOM mu itangwa ry’aya amazu yasabye abanyabukorikori bayahawe kuzayafata neza no kurushaho kuyabyaza umusaruro,aboneraho gusaba Ubuyobozi bw’Uturere kuzababa hafi no kubafasha mu micungire y’inzu kugirango zitazasenyuka cyangwa zigacungwa nabi.

Ezechiél NSENGIYUNA(V/M Rubavu),Emmanuel MUNYAMAHORO (MINICOM) na SURWANONE(Uhagarariye Abakorera mu Nzu y’Abanyabukoriko ya Rubavu)

Bwana Ezéchiel BUNTU NSENGIYUNVA,umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu,yakira k’umugaragaro inzu y’Abanyabukorikori bubakiwe na PPPMER,yashimiye MINICOM kuba yaratekereje uburyo yateza abanyamyuga imbere avuga ko inzu beguriwe bazayikoresha icyo yagenewe igafatwa neza kandi ikazafasha abanya Rubavu bakora Ubukorikori kwiteza imbere.

Abaturage bahagarariye amashyirahamwe y’abanyabukorikori bakorera muri aya mazu nabo bishimiye ko yeguriwe ubuyobozi bw’Uturere bubegereye ko hatazongera kubaho abantu bavuga ngo ni amazu y’umushinga ahubwo buri wese agiye kunva ko inzu ari iye bityo ikazafatwaneza kandi ikabyazwa umusaruro gusa basaba ko MINICOM nayo yaguma kubazirikana ibagenera amahugurwa yo kunoza ibyo bahanga nkuko yari isanzwe ibikora.

     
Go Back
USEFUL DOCUMENTS AND FORMS ONLINE SERVICES
-Laws and Regulations
-Rwanda Standards
-Reports
-Planning documents
-Decisions and Orders
-Strategies
-FAQ
-Customer Care Services