banner
HOME WELCOME NOTE INDUSTRY TRADE INVESTMENT CONTACT US

 

0
 

Abajyanama mu bucuruzi bo mu Ntara y’Amajyepfo barahugurwa k’uburyo barushaho gufasha abaturage kwihangira imirimo

Abajyanama mu bucuruzi (Rural Business Advisors) bagera kuri 40 bakorera mu turere twa Nyaruguru,Huye,Nyanza,Gisagara,Muhanga na Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo kuva kuri uyu wa mbere tariki ya ya 20/02/2012,bateraniye mu mahugurwa y’iminsi 5 agamije kubafasha kongera ubumenyi mu gufasha abaturage gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no kubahuza n’mabanki bagahabwa inguzanyo.

Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibinyujije mu ishami ryaro rishinzwe guhuza imishinga (SPIU) biteganijwe ko azahabwa abajyanama mu bucuruzi mu gihugu cyose bagera ku 211 kugirango bafashe abaturage kwihangira imishinga iciriritse igamije kubateza imbere ndetse no kubahuza na za Banki zikabaha inguzanyo zo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Abajyanama mu bucuruzi bakurikira amahugurwa.

Afungura ku mugaragaro,aya mahugurwa ,Josephine BIRUNGI umukozi wa SPIU ushinzwe kubaka ubushobozi mu ishami rya SPIU rishinzwe imishinga mito n’iciriritse,yasabye abajyanama mu bucuruzi bateraniye muri aya mahugurwa y’iminsi 5 ari kubera muri Hotel DAYENU mu Karere ka Nyanza gukora akazi bashinzwe nk’abikorera kandi bakishimiye bakabasha gufasha umubare munini w’Abanyarwanda kwikura mu bukene.Yongeyeho ko MINICOM izakomeza kubaba hafi muri byose ibagenera amahugurwa yo kubongerera ubumenyi nk’aya bagiye guhabwa aboneraho no kubasaba kuzayakurikirana neza ndetse no kuzashyira mu bikorwa ibyo bazungukiramo.

Aya mahugurwa ku kwihangira imirimo no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse akaba ari gutangwa n’inzobere mu guhanga imishinga zituruka mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’inganda UNIDO,bikaba biteganijwe ko azasozwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/02/2012.

     
Go Back
USEFUL DOCUMENTS AND FORMS ONLINE SERVICES
-Laws and Regulations
-Rwanda Standards
-Reports
-Planning documents
-Decisions and Orders
-Strategies
-FAQ
-Customer Care Services