banner
HOME WELCOME NOTE INDUSTRY TRADE INVESTMENT CONTACT US

 

0
 

Abatuye Intara y’Amajyepfo bakiriye neza gahunda ya HANGA UMURIMO ngo kuko ije kubavana mu bucyene.

PNG - 990.2 kb
Madamu Dusabe Christine (uwakabiri uturutse ibumoso) asobanurira umunyamabanga uhoraho (uwakabiri uturutse iburyo) ibijyanye n’uruganda rwe.

Ku wa Gatanu tariki ya 23/12/2011 nibwo Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangije k’umugaragaro gahunda ya Hanga Umurimo mu Ntara y’Amagepfo,igikorwa cyabereye mu nzu mbera byombi y’Akarere ka Huye.

Mbere y’uyu muhango,abayobozi batandukanye ku rwego rwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’ab’Intara y’Amagepfo babanje gusura Madamu Dusabe Christine,umugore wubatse ufite abana batatu, washinze uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Uyu mugore avuga ko yihangiye umurimo ahereye ku mafaranga ibihumbi 300 mu mwaka wa 2008, none ubu arinjiza miliyoni zisaga 6, agahemba abakozi 25 barimo umukozi w’umutekinisiye uhembwa ibihumbi 400 warangije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Dusabe avuga ko kugira igitekerezo kizima bifasha umuntu wese gutinyuka ubundi ugahanga umurimo. Yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhanga umurimo yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aho mu mafaranga iwabo bamuhaga ( argent de poche) yayacuruzagamo ibisuguti (biscuits).

Kuva ubwo ngo yigiriye inama yo gufunguza konti ayo mafaranga agenda yiyongera agera ubwo afungura farumasi mu Mujyi wa Butare ndetse agera n’aho ashinga n’uru ruganda rumaze kumugeza kure.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda Hategeka Emmanuel wasuye uyu mugore akareba aho amaze kwigeza, yasabye abari n’abategarugori ndetse n’urubyiruko kwitabira gahunda ya Hanga Umurimo kuko ngo ije kubafasha kwikura mu bukene bihangira imirmo itari ubuhinzi n’ubworozi gusa kandi ko bafite amahirwe menshi dore ko BDF yiteguye kubatangira ingwate ingana na 50%. Yagize ati :

"Gahunda ya Hanga Umurimo igamije gutinyura Umunyarwanda uwo ariwe wese guhanga umurimo.” Aha Hategeka yavuze ko imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.400.000) igomba kuba yarahanzwe bitarenze umwaka wa 2020.

Hategeka kandi avuga ko mu baturage batuye mu Rwanda, abagera kuri 80% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko ngo imirimo idashingiye kuri ubu buhinzi n’ubworozi igera ku bihumbi 400 ; aha akaba yasabye abaturage bo mu Karere ka Huye kurushaho kwihangira imirimo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yabwiye itangazamakuru ko agiye gushyira ingufu mu rubyiruko rwirirwaga ku mihanda rwicaye ntacyo rukora, ndetse ngo n’abaturage bose bagiye kubakangurira kwihangira imishinga, intara ikazabafasha kugirango ishyirwe mu bikorwa.

Ikindi uyu muyobozi yavuze ni uko imirimo yo kuboha uduseke isanzwe ikorwa mu Ntara y’Amajyepfo izongererwa ingufu, hagahagwa n’indi mishya y’imyimerere izatanga akazi ku bantu benshi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse

     
Go Back
USEFUL DOCUMENTS AND FORMS ONLINE SERVICES
-Laws and Regulations
-Rwanda Standards
-Reports
-Planning documents
-Decisions and Orders
-Strategies
-FAQ
-Customer Care Services